Skip to main content
SearchLoginLogin or Signup

Jenoside yakorewe Abatutsi: ishyirwahorya politiki za jenoside kuva 1959

This is a Kiyarwanda summary translation of the article at https://doi.org/10.21428/3b2160cd.f58c1e1a

Published onFeb 15, 2023
Jenoside yakorewe Abatutsi: ishyirwahorya politiki za jenoside kuva 1959

Download as PDF:

*  Iyi nyandiko yerekana ibikubiye mu kiganiro natanze mu mahugurwa ku Amateka ya za Jenoside ku Isi, yateguwe n’umuryango ukorera i Paris witwa Memorial de la Shoah, akabera i Kigali mu Rwanda, ku matariki ya 20-21/12/2022. Ibikubiyemo bishingiye kandi cyane cyane ku bushakashatsi nkora ku mateka ya Afurika muri Kaminuza ya Humboldt y'i Berlin mu Budage (doctoral thesis) nise: 'Abazungu bose siko ari babi': Ivanguramoko na Jenoside by'abo mu Burengerazuba mu Rwanda kuva igihe cy'ubukoloni.


Izina ry'umwanditsi: Privat Rutazibwa Orcid: https://orcid.org/0000-0002-5054-2073

Ikigo: Kaminuza ya Humboldt

Aderesi imeri: [email protected]

Amagambo y'ingenzi: jenoside, urwango rushingiye ku 'moko', ivanguramoko, ingengabitekerezo ya ba Hamite, Abatutsi, u Rwanda, Ububiligi

Incamake: Gusesengura no kunenga ingengabitekerezo ya ba Hamite niyo yabaye intambwe ikomeye kurusha izindi mu myandikire y'amateka y'u Rwanda kugeza ubu, ariko ntabwo byakozwe mu buryo bwuzuye kubera inenge ebyiri zikomeye. Inenge ya mbere kandi inafite uburemere cyane ni ukutamenya urwango rwibasiye Abatutsi rwagaragajwe na benshi mu Banyaburayi ba mbere bageze mu Rwanda, mbere cyane yo kuganza kw'ingengabitekerezo ya ba Hamite yageze aho ikarata Abatutsi. Uru rwango rushingiye ku moko rwibasira Abatutsi rwagumyeho kuva ku butegetsi bwa gikoloni bw’Abadage kugeza ku ndunduro y’ubutegetsi bw'indagizo (y'Umuryango w'Abibumbye) bw’Ababiligi, ariko mu buryo buteruye kubera impamvu z'inyungu z’ubukoloni, mbere yo kongera kwigaragaza mu bukana bwinshi mu mpera z’ubutegetsi bwa gikoloni bw’Ububiligi. Hari ibimenyetso biteye ubwoba byerekana ko ubuyobozi bwa gikoloni bw’Ababiligi bwatangiye jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1959. Kugeza magingo aya, abanditsi babaye benshi mu kugendera ku ngengabitekerezo ya 'Revolusiyo yo mu 1959 mu Rwanda', ari nako bakomeje kugaragaza iyo jenoside Ububiligi bwakoreye Abatutsi nk'igikorwa cy'ubutabera na demokarasi.  Amateka azakomeza kwibuka abo banditsi nk'abagizi ba nabi. Ubushakashatsi bwacu bukorwa mu buryo bugaragaza aho umushakashatsi ahagaze (interpretive) kandi bunahinyuza imyumvire ya gikoloni (decolonial).

 


Comments
0
comment
No comments here
Why not start the discussion?